AMAKURU AHERUKA

Papa Francis yitabye Imana

Amakuru ava i Vatican avuga ko Papa Fransisko yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, tariki 21 Mata 2025 ku myaka 88. Ibi bibaye nyuma y'igihe gito azerewe mu bitaro aho yari arwaye umusonga.

Kardinali Kevin Ferrell ushinzwe ibiro bya Vatican yatangaje ko ku isaha ya saa moya n'iminota 35 [7:35], ari bwo nyirubutungane Musenyeri wa Roma, Francis, yitabye Imana.


Uyu mukambwe wavutse mu 1936, ubuzima bwe bwose yari yarabuhariye gukorera Imana na Kiliziya. Kugeza ubu, Papa Francis yitabye Imana amaze imyaka 12 ari umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, umwanya yagiyeho mu 2013.



Uyu mukambwe w'imyaka 88 yashyizwe mu bitaro tariki 14 Gashyantare 2025 afite uburwayi bukomeye bw'ibihaha byombi.


Nk'uko amakuru yabivugaga, Papa Francis yasezerewe mu bitaro bya Gemelli biri i Roma tariki 23 Werurwe 2025. Icyo gihe abaganga batangaje ko azakenera nibura amezi abiri yo kuruhuka.


Ku Cyumweru cya Pasika tariki 20 Mata 2025, Papa Francis ufite Inkomoko mu gihugu cya Argentina yagaragaye muri Basilica ya Mutagatifu Petero iherereye i Roma, akaba yarifurije abakiristo kugira umunsi mwiza wa Pasika bibuka izuka rya Yezu Kristo.

Mu buzima bwe yagiye agira uburwayi butandukanye, harimo kubagwa agace gato ku gihaha cye ubwo yari afite imyaka 21, ibituma ahora ahanganye n'uburwayi.

 




Comments