Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge bwaregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge dosiye iregwamo umugore w’imyaka 38, utuye mu murenge wa Kimisagara akarere ka Nyarugenge wakomerekeje umugabo we w’imyaka 40 amusutseho isombe ishushye.
Icyaha uyu mugore akurikiranyweho yagikoze ku wa 31 Werurwe 2025 ubwo yatetse isombe, imaze kubira ahengera umugabo babanaga asinziriye ayimumenaho, ashya mu mugongo no mu maso umugore ahita yiruka ariko aza gufatwa.
Inkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru
ivuga ko uregwa yemera icyaha; avugako yabitewe n’umujinya kuko yamusanze yicaye mu kabari asangira n’uwo yita indaya.
Icyaha akurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 11 y’itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA