Impanuka y’imodoka eshatu yabereye i Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge, yahitanye abantu babiri mu gihe abandi bagera kuri barindwi bakomeretse.
Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Mata 2025, ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux yageragezaga kunyura ku y'indi ifite umuvuduko ukabije.
Iyi modoka yihutaga yahise igonga imodoka yari imbere yayo, maze zihita zigongana n’indi ya Ritco yari itwaye abagenzi nk'uko byatangajwe.
SP Kayigi Emmanuel uvugira Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yavuze ko iyi mpanuka yatewe n'uburangare bw'umushoferi wihutaga cyane.
Uyu muyobozi yongeyeho ko polisi ikangurira abatwara ibinyabiziga kwirinda umuvuduko ukabije no kunyuranaho ahatemewe.
Amakuru atugeraho avuga ko abakomeretse bahise bajyanwa ku Bitaro bya CHUK biherereye mu mujyi, ni mu gihe abandi bari kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Kanyinya.
!doctype>

.jpg)


Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA