Inkuru dukesha UMUSEKE ivuga ko umukecuru watawe muri yombi yitwa Nirere wari utuye mu mudugudu wa Nyabisindu, mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.
Abaturanyi babo bavuga ko umukazana yagiye kureba nyirabukwe hanyuma nyirabukwe ahita amukubita inkoni yo mu mutwe aramukomeretsa.
Bivugwa ko umukazana akimara gukubitwa na nyirabukwe we yahise ajya kwa muganga, ndetse ahita ajyana ikirego kuri Sitasiyo ya RIB.
Abatuye muri kariya gace bemeza ko mu busanzwe uriya mukecuru 'Nirere' atumvikana n’umukazana we bishingiye ko umuhungu yashatse uriya mugore amushakiye mu nzu zo mu rugo (annex) iwabo. Hanyuma kandi mu bihe bitandukanye, bakaba baragiye bagirana amakimbirane.
Gitifu w’umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yemeje ko uriya mukecuru yatawe muri yombi, aho afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana, ndetse iperereza rikaba rigikomeje.
Uyu muyobozi yaboneyeho gusaba abantu kubana neza badakimbirana, haba hari ikibazo bafitanye bakakivuga mbere ubuyobozi bukabafasha batihaniye nk'uko uriya mukecuru bikekwa ko yabigenje.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA