Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Mata 2025, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bumenyesha abaturage ko mu rwego rwo kwitegura gushyira mu bikorwa umushinga wo kuvugurura Gare ya Nyabugogo, hagiye gukorwa igikorwa cyo kubarura ibikorwa (imitungo na business) bizimurwa.
Biteganyijwe ko iri barura rizatangira ku wa Kane tariki ya 17 Mata 2025, rikorwe n’abakozi ba kompanyi ya BESST Ltd.
Abafite ibikorwa aho Gare isanzwe ikorera cyangwa mu nkengero zayo (aho bisi zizimukira by’agateganyo mu gihe cyo kubaka) barasabwa gutanga amakuru yose akenewe, kandi bakitabira ibarura berekana ibi bikurikira:
• Ibibaranga
• Ibyemeza ko imitungo babaruza ari iyabo
Itangazo ry'Umujyi wa Kigali rikomeza rivuga ko imitungo izagaragara nyuma y’iri barura itazahabwa agaciro mu gihe cyo kwimurwa.
Soma itangazo rikurikira:


Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA