Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yagaragaje ko bitatunguranye kuba aka Karere ayoboye kagaragajwe nk’agakennye kurusha utundi mu gihugu cyose.
Ibi byagaragajwe mu bushakashatsi bwa 7 ku mibereho y’ingo, EICV7, bwamuritswe ku wa Gatatu, tariki ya 16 Mata 2025, bwagaragaje ko Akarere ka Nyamagabe ari ko gakennye kurusha utundi mu Rwanda, ku kigero cya 51,4%, aho gakurikiwe na Gisagara 45,6% na Rusizi 44,2%.
Ubwo uyu muyobozi yaganiraga na RBA kuri uyu wa Kane tariki 17 Mata 2025, Meya Niyomwungeri Hildebrand, yavuze ko ibi bitabatunguye kuko ibarura ryakozwe n’Akarere muri 2022, ryagaragaje ko ubukene buri ku kigero cya 53%.
Yagize ati “Imbaraga twakoresheje kuva mu 2023 kugera mu 2024, mu gihe cy’imyaka ibiri, zagabanuye ikigero cy’ubukene. Uyu muyobozi ahamya ko imbaraga bakoresha zitagabanuyeho umubare munini, bityo ko bakeneye kongera imbaraga ariko habanje gukorwa ubusesenguzi.
Yakomeje avuga ko imyumvire y’abaturage ayoboye, n'ubuke bw'imirimo idashamikiye ku buhinzi muri Nyamagabe ari bimwe mu bituma basigara inyuma y’abandi.
Mu bindi bidindiza iterambere ry’Akarere ka Nyamagabe harimo ikibazo cy’amazi n’amashanyarazi, ndetse no kutagerwaho n’amahirwe ahagije.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, avuga ko kuzamura ubwiza bw’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi ndetse no kwagura ibikorwaremezo bitandukanye birimo iby’ubukerarugendo biri mu bizongerera amahirwe aka Karere mu kwigobotora ubukene bukabije.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA