Twifashishije Raporo y'Ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho y’ingo, EICV7, bwamuritswe kuri uyu wa Gatatu. Hagaragajwe urutonde rwerekana aho igipimo cy’ubukene gihagaze muri buri karere.
Akarere ka Nyarugenge ni ko gafite igipimo gito cy’ubukene 6,8%, mu gihe Akarere ka Nyamagabe ari ko gakennye kurusha utundi twose mu Rwanda, ku kigero cya 51,4%.
Ubu bushakashatsi bwerekanye kandi ko uturere 10 twa mbere tugaragaramo ubukene ari utwo mu Burengerazuba n’Amajyepfo, mu gihe uturere 16 turi munsi y’igipimo cy’impuzandengo rusange ku rwego rw’Igihugu 27,4%.
Mu myaka irindwi ishize, ubukene mu Rwanda bwageze kuri 27, 4% buvuye kuri 38,2%.Bisobanuye ko ubukene bwagabanutseho 12,4%. Iyi Raporo igaragaza ko abaturage barenga Miliyoni 1,5 bavuye mu bukene uhereye muri 2017.
Uru rutonde rugaragaza uko igipimo cy’ubukene gihagaze muri buri karere:
1.Nyarugenge - 6.8%
2.Kicukiro - 6.9%
3.Gasabo - 11.1%
4.Gicumbi - 13.3%
5.Kirehe - 14.2%
6.Muhanga - 15%
7.Ruhango - 15%
8.Gatsibo - 18.4%
9.Nyabihu - 20.2%
10.Musanze - 21%
11.Rulindo - 21.6%
12.Burera - 22%
13.Bugesera - 23.7%
14.Rwamagana - 23.8%
15.Huye - 24.2%
16.Gakenke - 24.5%
17.Ngororero - 30.2%
18.Ngoma - 30.9%
19.Nyagatare - 36.4%
20.Kayonza - 36.6%
21.Karongi - 38.2%
22.Rubavu - 38.8%
23.Kamonyi - 39.7%
24.Nyaruguru - 39.7%
25.Rutsiro - 40.8%
26.Nyamasheke - 42.8%
27.Nyanza - 43.3%
28.Rusizi - 44.2%
29.Gisagara - 45.6%
30.Nyamagabe - 51.4%
Soma umugereka ukurikira


Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA