Umukozi mu Ishami rishinzwe kurwanya Malaria mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, Epaphrodite Habanabakize, yavuze ko hafashwe ingamba nshya zo guhashya Malaria, aho umuntu umwe mu rugo azajya ayirwara bagapima abagize umuryango bose.
Imibare y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima 'RBC', yerekana ko mu myaka 5 ishize abahitanwa na Malaria bavuye kuri 300 bagera kuri 61. Ibyerekana ko hamaze guterwa intambwe mu guhashya iyi ndwara.
Uyu muyobozi avuga ko ubu buryo bushya bwo gusuzuma abagize umuryango wose wagaragayemo umuntu umwe urwaye Malaria, buzatuma hatahurwa kare abarwaye bose batari bagaragaza ibimenyetso hanyuma bahabwe imiti.
.jpeg)
Ibi ni byiza pe!! Duhashye malaria.
ReplyDeleteKomeza imihigo Rwanda nziza
Byiza cyane
ReplyDelete