AMAKURU AHERUKA

Mu Rwanda: Abaturage barenga Miliyoni 1,5 bavuye mu bukene mu myaka 7 - Raporo

Ibyatangajwe mu bushakashatsi bwa 7 ku mibereho rusange y’ingo mu Rwanda, EICV7 (Integrated Household Living Condition Survey), bigaragaza ko ubukene mu Rwanda bugeze kuri 27, 4% buvuye kuri 39.8% bwariho muri 2017. Bisobanuye ko ubukene bwagabanutseho 12,4%. Muri rusange, abaturage barenga miliyoni 1,5 bavuye mu bukene mu myaka 7 ishize.

 

Raporo y'ubu bushakashatsi ku mibereho yamuritswe kuri uyu wa Gatatu, ikaba isanzwe yerekana uko igihugu gihagaze mu burezi, ubuzima, ibikorwaremezo, ubukene, imiturire n’ibindi bifite aho bihuriye n'iterambere ry'umuturage.


Ubu bushakashatsi bwagaragaje kandi ko Akarere ka Nyamagabe ari ko gakennye kurusha utundi mu Rwanda, ku kigero cya 51,4%, aho gakurikiwe na Gisagara 45,6% na Rusizi 44,2%.


Uturere 10 twa mbere tugaragaramo ubukene ni utwo mu Burengerazuba n’Amajyepfo mu gihe uturere 16 turi munsi y’igipimo cy’impuzandengo rusange ku rwego rw’Igihugu 27,4%.

 

Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ni ko gafite igipimo gito cy’ubukene buri kuri 6,8%.


Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard witabiriye imurikwa ry'ubu bushakashatsi yavuze ko ibyavuye mu bushakashatsi bwa 7 ku mibereho y’ingo mu Rwanda, atari raporo gusa, ahubwo ari ibigaragaza aho Igihugu cyavuye ndetse no kwerekana intambwe yatewe mu gukomeza guharanira ejo hazaza hatekanye.

 

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yemeje ko ibimaze kugerwaho mu kurandura ubukene byose bigaragaza ibyagezweho mu myaka irindwi yashize hashyirwa mu bikorwa icyiciro cya mbere cya gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere ya NST1.


Yongeyeho ko ibyakozwe mu kuzamura imibereho y’Abanyarwanda byanatanze umusanzu mu guhanga uburyo bwo kwinjiza amafaranga ku baturage, no guhanga imirimo myinshi ifitiye benshi akamaro.





Comments