Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 17 Mata 2025 iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje Umushinga w’Itegeko rishya rigenga imikoreshereze inoze y'umuhanda.
Uyu mushinga w'itegeko rishya rigenga ikoreshwa ry'umuhanda ugena ko hagiye kujya hatangwa amanota y'imyitwarire (Disipuline) buri mwaka mu gushishikariza abayobora ibinyabiziga kwitwara neza no guhana abakora amakosa.
Amavugurura ateganyijwe ahanini ashingiye ku kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezeweho mu rwego rwo kurushaho gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano, hagamijwe kunoza umutekano wo mu muhanda no kugabanya impanuka n’imfu ziziturukaho.
Impinduka zidasanzwe zatangajwe ni uburyo bw’amanota y’imyitwarire azajya ahabwa abashoferi. Ubu buryo bugena amanota atangwa buri mwaka, mu rwego rwo gushishikariza abayobozi b’ibinyabiziga kwitwara neza, no guhana abagaragaje imyitwarire idahwitse.
Biteganyijwe ko ibisobanuro birambuye ku bijyanye n’amanota y’imyitwarire n’ibyerekeye ihazabu bizatangazwa mu iteka rya Minisitiri ririmo kuvugururwa.
Itegeko rishya kandi risobanura uburyo bwo gukomeza guteza imbere uru rwego, harimo nko gushyiraho ibigenderwaho mu gushinga ishuri ryigisha ibyo gutwara ibinyabiziga.



Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA