Itsinda ry'abahanzi basanzwe bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana 'Redemption4 Voice' riherutse gusohora indirimbo yiswe 'NTIBIZONGERA', ikaba ikubiyemo ubutumwa buhumuriza u Rwanda muri ibi bihe bikomeye byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Aba bahanzi uko bagize itsinda ryabo ari bane, bagaruka ku kuntu amateka mabi yaranze u Rwanda ari yo yatumye rubabara ndetse rukanashavura, gusa bagahamya ko u Rwanda rutazongera guhura n'amateka y'icuraburindi ukundi bitewe Abanyarwanda ubu bunze ubumwe.
Muri iyi ndirimbo yabo kandi bibanze ku buryo ubumwe ari bwo soko y'amahoro yatuma ibyabaye bitazongera ukundi.
Ni mu gihe kuri uyu munsi, tariki ya 07 Mata, Abanyarwanda n’isi yose twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hatangiye kandi Icyumweru cy'Icyunamo ku rwego rw'Igihugu n’iminsi 100 y’ibikorwa byo kwibuka.
KANDA HANO WUMVE 'NTIBIZONGERA' YA REDEMPTION4 VOICE
Twibuke twiyubaka.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA