AMAKURU AHERUKA

Kilimobenecyo waremye Ikirangantego n’Ibendera by’u Rwanda yitabye Imana



Kilimobenecyo Alphonse uzwiho kuba yarahanze ibendera ry’u Rwanda n’ibirango bya Repubulika bikoreshwa ubu, yitabye Imana ku myaka 66 azize uburwayi.

Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 19 Mata 2025.

Uyu mugabo Kilimobenecyo yari amaze imyaka 21 afite uburwayi bwa “paralysie” ndetse akazi ke yari asigaye agakora ari mu kagare kubera ko atashoboraga kugenda nk'uko amakuru atugeraho abyemeza.


Kilimobenecyo yahanze byinshi mu birango bikoreshwa mu gihugu birimo ibendera ry’Igihugu, ikirangantego, inoti z’amafaranga zirimo iya 5000 Frw, 2000 Frw, 1000 Frw na 500 Frw n’ibiceri birimo icya 100 Frw gikoreshwa ubu.

Yatangiye gukora ubugeni mu bwana bwe. Impano ye yayityarije mu Ishuri ry’Ubugeni ku Nyundo, aho yarangirije akabona amahirwe yatanzwe na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, akajya gukomereza iby’ubugeni muri Institut des Beaux-Arts de Kiev, aho yize ‘Arts graphiques’.

Yongeye kugera mu Rwanda mu 1988, atangira akora akazi mu Icapiro ry’Ibitabo by’Abanyeshuri aho yari ashinzwe ibijyanye no gutekereza ibishushanyo, gukosora amagambo no gukora design.

Mu bihangano yahanze bigikoreshwa harimo Ikirangantego cya Repubulika y’u Rwanda n’Ibendera ry’Igihugu, ryatangiye kwifashishwa ku wa 31 Ukuboza 2001.
Ukuboko kwe mu bugeni ni na ko kwahanze byinshi mu birango birimo n’ibyifashishwa n’Ingabo z’u Rwanda. Ni we wahanze Ingabo yahawe Perezida Kagame mu 2017, ubwo yarahiriraga kuyobora u Rwanda muri manda yarangiye mu 2024.

Comments