Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Mata 2025, Umujyi wa Kigali wasohoye itangazo rivuga ko ari kirazira kubumba amatafari ya rukarakara, ndetse no kuyubakisha zimwe mu nyubako bikaba bitemewe.
Umujyi wa Kigali uvuga ko mu rwego rwo kurwanya imyubakire itemewe, umuntu ushaka kubumba rukarakara no kuzubakisha azajya asaba uruhushya rutangwa n'lkigo cy'u Rwanda gishinzwe Guteza Imbere Imiturire (RHA) nyuma yo guhugurwa.
Iri tangazo Umujyi wa Kigali wanyujije ku mbuga nkoranyambaga rikomeza rivuga ko bitemewe gucuruza rukarakara. Gusa, bikaba byemewe kubumbirwa kuri site zemerewe kubakishwaho, kandi zikabumbwa zigiye kubakishwa.
Amabwiriza yo muri iri tangazo agaragaza ahantu hemerewe kubakishwa amatafari ya rukarakara; harimo imbere n’inyuma ku nzu yo guturamo, itarengeje metero kare 200, itageretse kandi idafite igice cyo munsi y’ubutaka (basement).
Umujyi wa Kigali utangaza ko nta nzu y’ubucuruzi, insengero, imisigiti n'ibindi byemerewe kubakishwa rukarakara hagamijwe gukumira imyubakire itanoze.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA