Abantu bane barimo n'Ababiligi babiri bakurikiranyweho ubujura budasanzwe bw'intozi zisaga ibihumbi 5,400 zibarirwa mu gaciro k'Amadolari asaga ibihumbi 8.
Amakuru avuga ko bafatanywe uducupa duto ibihumbi 2,244 turimo amapamba n’intozi bari batwaye zikiri nzima.
Leta ya Kenya ivuga ko ubu bujura bufatwa nk’uburyo bushya bwa forode yadutse aho abanyamahanga biba udukoko duto n’utundi tunyabuzima tutazwi na bantu benshi bakatujyana iwabo mu buryo bw'ibanga.
Abasore babiri b'Ababiligi bafite imyaka 19, Lornoy David na Seppe Lodewijckx, batawe muri yombi mu ntangiriro za Mata tariki ya 5, aho intozi 5000 zasanzwe mu nzu bakodeshaga.
Ubwo bagezwagwa mu rukiko ruherereye i Nairobi, bireguye imbere y'umucamanza bavuga ko intozi bazifashe mu buryo bwo kwishimisha, kandi bakaba batari bazi ko ari icyaha gihanwa n'amategeko.
Usibye aba babiligi, uwitwa Dennis Ng’ang’a ukomoka muri Kenya na Duh Hung Nguyen ukomoka muri Vietnam na bo baburanye ku buryo batunzemo intozi 400 bashimuse.
Urwego rushinzwe kurengera urusobe rw'ibinyabuzima byo mu gasozi muri Kenya, ruvuga ko aba bafashwe bajyaga bashimuta intozi bakazijyana ku mugabane w'Uburayi na Aziya.
Urubanza rwasubitswe rwimurirwa tariki 23 Mata kugira ngo inzego zubishinzwe zibanze zibarure neza umubare w'uducupa twose basanzemo intozi.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA