AMAKURU AHERUKA

Kaminuza y'u Rwanda: Abanyeshuri 6 bitabye Imana mu mezi 4 -INKURU IDASANZWE

Kubura umuntu wawe ni kimwe mu bintu bibabaza cyane, ku buryo benshi bibaza impamvu bibaye icyo gihe. Muri Kaminuza y'u Rwanda, ni hamwe mu hamaze kumvikana inkuru z'akababaro nyinshi mu gihe gito; aho abanyeshuri batandatu bitabye Imana bazize uburwayi n'impanuka kuva uyu mwaka utangiye.


Isesengura ryakozwe na URUMURI MEDIA, ryagaragaje ko nibura abanyeshuri bagera kuri batandatu bigaga muri Kaminuza y'u Rwanda bapfuye uhereye muri Mutarama ukageza Mata 2025.


Abanyeshuri twabashije kumenya bitabye Imana muri iki gihe, ni abakobwa batatu n'abahungu batatu. Bane muri bo (abakobwa 2, abahugu 2) bari bageze mu mwaka wa gatatu bitegura gusoza Kaminuza. Ni mu gihe abandi bigaga mu mwaka wa Mbere.

Imfu z'aba banyeshuri zababaje benshi, batangira kwibaza impamvu ibyihishe inyuma kuko bitari bisanzwe.


Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri amwe mu mazina y'abanyeshuri batandatu baherutse kwitaba Imana bigaga muri Kaminuza y'u Rwanda uhereye muri Mutarama kugeza muri Mata 2025.


1. Uwimana Esther wari umunyeshuri wo muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, ukomoka mu karere ka Rusizi yitabye Imana muri iki Cyumweru, aho bivugwa ko yazize uburwayi.


Uyu munyeshuri yigaga mu mwaka wa Gatatu usoza Kaminuza mu ishami rya Sociology.


2. Muri Mutarama 2025, tariki 11, undi munyeshuri witwa Igiraneza Narada na we byatangajwe ko yitabye Imana bitunguranye aho byemezwa ko yazize uburwayi. Uyu munyeshuri yigaga mu mwaka wa Gatatu muri Kaminuza y'u Rwanda, mu ishami rya Development studies. 



3. Muri Mutarama tariki ya 6 nanone humvikanye inkuru y'akababaro, ubwo umunyeshuri witwa Kwizera Alsene wigaga mu ishami rya BIT i Huye nawe yitabye Imana bitunguranye.



4. Tariki ya 12 Gashyantare 2025, inkuru ibabaje y'urupfu rw'undi munyeshuri wapfuye aheze umwuka, yaramenyekanye. 


Irafasha Delphine w'imyaka 21 wigaga mu ishami ry'Ubuforomo n'Ububyaza mu mwaka wa Mbere i Huye, byatangajwe ko yapfuye bitunguranye nyuma yo kurwara akananirwa guhumeka.




5. Tariki 23 Mutarama 2025, Umunyeshuri witwa Niyinderera Diogene wigaga mu mwaka wa gatatu muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Rwamagana yarohamye mu kiyaga ahita yitaba Imana.


Uyu munyeshuri w'imyaka 24 yigaga mu Ishami ry'ubuforomo, akaba yaritabye Imana nyuma yo kujyana na bagenzi be ku kiyaga kitwa 'Cyoganyoni' giherereye mu murenge wa Kigabiro w'Akarere ka Rwamagana aho ishami rya Kaminuza yigagamo ryubatse.



6. Tariki ya 9 Gashyantare 2025 ahagana i saa tatu za mugitondo, Umunyeshuri w'undi witwa Bucyensenge Ignace wigaga mu mwaka wa gatatu w'Ubuforomo i Rwamagana, yitabye Imana nyuma y'igihe gito asezerewe mu bitaro.


Mu kiganiro umubyeyi w'uyu munyeshuri yagiranye na URUMURI MEDIA, yavuze ko umwana we yitabye Imana nyuma yo kuva mu cyumba bogeramo yitegura gusubira ku ishuri; dore ko hari hashize iminsi avuye mu bitaro, hanyuma umutima ugahita uhagarara.


Uyu munyeshuri yari arwaye indwara y'igituntu, bivugwa ko ari nayo yamuhitanye ubwo yiteguraga kujya gukora ibizami.



Tuboneyeho gukomeza kwihanganisha imiryango y'aba banyeshuri bitabye Imana, tubifuriza kugira iruhuko ridashira.







 

Comments

  1. RIP for them Kandi Imana itange ihumure kubasigaye

    ReplyDelete

Post a Comment

Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.

AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA

N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.

Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA