AMAKURU AHERUKA

ITANGAZO RYO KWIGA IMYUGA MU GIHE GITO KU BUNTU

Ubuyobozi bw’ishuri ryisumbuye ryigisha ibijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo “Kigali Excellent Tourism and Hospitality Academy (KETHA)” buramenyesha ababyifuza bose ko ku bufatanye n’urwego rw’Igihugu rushinzwe amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro, ishuri rigiye gutangira amasomo y’igihe gito mu mwuga w’ubutetsi (Culinary arts); Aho abazemererwa kwiga baziga ku buntu.


Iri shuri rikorera mu murenge wa Kicukiro, akagali ka Gasharu, umudugudu wa Sakirwa ruguru gato ya Rwandex.


Aya masomo azigwa mu gihe cy’amezi atandatu, harimo amasomo yo mu ishuri ndetse no kwimenyereza umwuga muri hoteli.


Ababyifuza bose basabwe kwiyandikisha mu gihe cyateganyijwe.


Ayo masomo azajya atangwa guhera kuwa mbere kugeza kuwa gatanu mu masaha asanzwe yo kwiga ku manywa.


Itangazo ryasohowe n'iri shuri, rivuga ko abanyeshuri bose baziga bishyuriwe na Leta y’u Rwanda binyuijijwe muri Rwanda TVET Board.


Hazakirwa abantu bose ariko abantu b’igitsina gore barashishikarizwa kwiyandikisha by'umwihariko.


Uwiyandikisha asabwa kuba yujuje ibi bikurikira:


Kuba ari umunyarwanda kandi afite indangamuntu


Kuba ari hejuru y’imyaka 16 kandi atarengeje imyaka 30 y’amavuko


Kuba atarigeze yiga muri iyi gahunda ahandi (muri SDF, NEET cyangwa NEP).


Kuba atuye mu mujyi wa Kigali cyangwa afite aho ajya ataha kuko nta macumbi ahari.


Kwiyandikisha bizatangira ku wa Gatanu tariki ya 11 kugeza ku ya 18 Mata 2025 ku cyicaro cy’ishuri KETHA riherereye ruguru gato ya Rwandex ku muhanda ujya Sonatube.


Itariki yo gutangira muzayimenyeshwa nyuma yaho gato.


Icyo uwiyandikisha asabwa: Ni ukwitwaza icyangombwa kigaragaza aho yagarukiye mu mashuri yize ndetse na copy y’indangamuntu.


Ku bindi bisobanuro mwahamagara 0785646539, cyangwa mukandikira E-mail:excellenttourismrwanda@gmail.com mugasobanurirwa birambuye.




Comments