Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye itangazo ry'ibyemezo by'inama y'abaminisitiri yateranye ku wa Kane, tariki ya 17 Mata 2025. Iyi nama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ibikubiye mu bushakashatsi bwa 7 ku mibereho y’ingo (EICV 7), bugaragaza igipimo cy’ubukene n’ibindi bipimo by’imibereho myiza n’ubukungu.
Inama y’Abaminisitiri yemeje Imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya Leta hamwe n’ingamba zigihie giciriritse 2025/2026-2027/2028.
Inama y’Abaminisitiri yemeje gahunda yo guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije binyujijwe mu ishoramari mu mishinga yo kubungabunga ibidukikije no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, ku bufatanye bw’inzego za Leta n’iz’abikorera.
Inama y’abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:
• Umushinga w’itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda.
• Umushinga w’itegeko ryerekeye imyishyurire y’indishyi zikomoka ku mpanuka.
Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:
• Iteka rya Perezida rigena ibyiciro by’Ingabo z’u Rwanda.
• Iteka rya Perezida rigena Inama zifata ibyemezo mu Ngabo z’u Rwanda.
• Iteka rya Perezida rigena ibikoresho bya gisirikare bigirwa ibanga.
• Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho sitati yihariye igenga abakozi b’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ingufu za Atomike.
Mu bindi
• Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya mbere Gicurasi 2025 hazizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo.
• Minisiteri ya Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzakira irushanwa rya Basketball Africa League (BAL), rizakinwa ku nshuro ya 5. Imikino izabera mu Rwanda kuva ku itariki ya 17 kugeza ku ya 25 Gicurasi 2025, ni iy’itsinda ryiswe Nile Conference.
• Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 19 kugeza ku ya 21 Gicurasi 2025, u Rwanda ruzakira Inama Mpuzamahanga y’Umutekano ku Mugabane wa Afurika, izaterana ku nshuro ya mbere.
• Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 9 kugeza ku ya 13 Kamena 2025, u Rwanda ruzakira Inama Nyafurika igamije kwihutisha ikoranabuhanga mu buhinzi.


Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA