Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko dosiye iregwamo umusore w’imyaka 18 ukora akazi k’ubushumba ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 5 y’amavuko.
Inkuru y'Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko icyaha uregwa akurikiranyweho cyakozwe ku itariki ya 23 Werurwe 2025 mu mudugudu wa Ndago, akagari ka Bugali,umurenge wa Ntyazo, mu karere ka Nyanza, mu cyumba.
Mu ibazwa rye, uregwa asobanura ko uwo umwana yamusanze mu rugo arimo kubanga umupira wo gukina amwemerera ko ari buwumutize maze bajyana mu cyumba yararagamo aramusambanya bafatwa na se w’umwana warimo amushaka yumva arira.
Uyu musore yakomeje yiregura avuga ko yabitewe n’ubusinzi; akaba abisabira imbabazi.
Icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cya burundu , hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 14 y’itegeko Nº 59/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA