Mu masaha yo ku mugoroba kuri uyu wa Kabiri, mu karere ka Huye habereye impanuka y'imodoka itwara abagenzi yaguyemo umushoferi wari uyitwaye mu gihe abagenzi bagera kuri 13 bakomeretse bikomeye.
Bamwe mu baturage babonye impanuka iba, babwiye RBA dukesha iyi nkuru ko imodoka yagenderaga ku muvuduko mwinshi bagatekereza ko ari wo ntandaro yo kugwa kwayo ikangiza abari bayirimo.
Iyi mpanuka y'imodoka ya Sosiyete Volcano ifite Purake RAB 584 M, ikimara kuba abayikomerekeyemo bahise bajyanwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB.
Polisi y'u Rwanda ivuga ko igikomeje gukora iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka, ni mu gihe kandi abashoferi bagirwa inama yo kujya bagenzura kenshi ibinyabiziga byabo.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA