Alain Mukuralinda wari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda biravugwa ko yitabye Imana ku wa Gatatu azize uburwayi aho yari arwariye mu bitaro byo mu Mujyi wa Kigali. Gusa abamurwaje bo batangaje ko ari muri koma arembye ariko atapfuye.
Ni mu gihe kandi nta tangazo Guverinoma y'u Rwanda yigeze itangaza ku byerekeye ibikomeje kuvugwa ko Alain Mukuralinda yaba yitabye Imana cyangwa se arembye.
Amakuru y'urupfu rwe yatangiye kuvugwa ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 3 Mata 2025 ariko bikavugwa ko yitabye Imana ku wa Gatatu, aho yazize indwara ya Stroke iterwa no guturika kw'imitsi y'ubwonko. Gusa aya makuru nta rwego na rumwe rubifitiye ububasha rwayatangaje.
Umwe mu barwaje Alain Mukuralinda yabwiye Inyarwanda.com ko atapfuye ahubwo arembye bikomeye ndetse akaba ari muri Koma (coma), ibitandukanye n'ibikomeje guhwihwiswa ku mbuga nkoranyambaga bidafite ibimenyetso.
Uyu mugabo guhera tariki 14 Ukuboza 2021, nibwo Inama y'Abaminisitiri yemeje ko aba Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda.
Mu mwaka wa 2002 yabayeho Umushinjacyaha, umwanya yavuyemo mu 2015 ubwo yasezeraga igihe kitazwi mu bakozi ba Leta.
Alain Mukuralinda yize amashuri y’incuke mu Rugunga, akurikizaho amashuri abanza 8 nyuma y’uko hari habayeho impinduramatwara(Réforme), aza kujya kwiga amashuri yisumbuye i Rwamagana mu Icungamutungo (Economique) imyaka 6.
Mu kwezi kwa gatandatu mu mwaka wa 1990 yasoje ayisumbuye abona buruse yo kujya kwiga muri Kaminuza y'u Rwanda.
Hanyuma mu kwezi kwa Cyenda 1991, yaje kujya kwiga mu bya Science Politique et Sociale ariko baza kuvangamo abandi biga Sciences Economiques mu gihugu cy'u Bubiligi biza gutuma asaba guhindurirwa ibyo yari yahisemo kuko bigaga imibare, kandi we ayanga ahita ajya kwiga amategeko.
Alain Mukuralinda yari asanzwe ari n'umuhanzi abifatanya no gufasha abandi bahanzi; aho yagiye afasha abahanzi banyuranye barimo uwitwa Gisupusupu na Clarisse Karasira.
Alain Mukuralinda kandi ni we waririmbye indirimbo y'ikipe y'Amavubi yitwa Tsinda Batsinde n'izindi ndirimbo z'amaclubs nka Rayon, Kiyovu n'izindi.
Bitangazwa ko afite n'ikipe y'umupira w'amaguru yitwa Tsinda Batsinde ibarizwa i Rulindo mu Ntara y'Amajyaruguru.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA