Alain Mukuralinda wari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda biravugwa ko yitabye Imana ku wa Gatatu azize uburwayi aho yari arwariye mu bitaro byo mu Mujyi wa Kigali. Gusa, nta tangazo ribyemeza ryashyizwe ahabona.
Amakuru y'urupfu rwe yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 3 Mata 2025 ariko bikavugwa ko yitabye Imana ku wa Gatatu, azize indwara ya Stroke iterwa no guturika kw'imitsi y'ubwonko nk'uko Kigali Today yabyanditse.
Ni mu gihe umwe mu bamurwaje yabwiye Inyarwanda ko atapfuye ahubwo ko ari muri koma ndetse akaba arembye.
Guhera tariki 14 Ukuboza 2021 nibwo Inama y'Abaminisitiri yemeje Alain Mukuralinda ku mwanya w'Umuvugizi wungirije wa Guverinoma.
Uyu mugabo wari usanzwe ari n'umuhanzi abifatanya no gufasha abandi bahanzi yakoze imirimo itandukanye.
Mu mwaka wa 2002 yabaye Umushinjacyaha, umwanya yavuyemo mu 2015 ubwo yasezeraga igihe kitazwi mu bakozi ba Leta.
Alain Mukuralinda yize amashuri y’incuke mu Rugunga, akurikizaho amashuri abanza 8 nyuma y’uko hari habayeho impinduramatwara(Réforme), aza kujya kwiga amashuri yisumbuye i Rwamagana mu Icungamutungo (Economique) imyaka 6.
Mu kwezi kwa gatandatu mu mwaka wa 1990 yasoje ayisumbuye abona buruse yo kujya kwiga muri Kaminuza y'U Rwanda. Hanyuma mu kwezi kwa Cyenda ku mwaka 1991, yaje kujya kwiga mu bya Science Politique et Sociale ariko baza kuvangamo abandi biga Sciences Economiques mu gihugu cy'u Bubiligi biza gutuma asaba guhindurirwa ibyo yari yahisemo kuko bigaga imibare kandi we ayanga ahita ajya kwiga amategeko.
Alain Mukuralinda kandi ni we waririmbye indirimbo y'ikipe y'Amavubi yitwa Tsinda Batsinde n'izindi ndirimbo z'amaclubs nka Rayon, Kiyovu n'izindi.
Bitangazwa ko yagiraga n'ikipe y'umupira w'amaguru yitwa Tsinda Batsinde ibarizwa i Rulindo mu Ntara y'Amajyaruguru.
Inkuru y'urupfu rw'uyu mugabo itavuzweho rumwe, yashenguye benshi bitewe n'umurava yagaragazaga mu mirimo yari ashinzwe, akabihuza no kuba inshuti no guhuza urugwiro na buri wese umugana amukeneye.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA