Alain Mukuralinda wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, uherutse kwitaba Imana azize Uburwayi bw'umutima, yasabiwe anasezerwaho n'inshuti bwa nyuma muri Misa yabereye muri Paruwasi Gatolika ya Rulindo, mu ntara y’Amajyaruguru.
Iyi Misa yitabiriwe n’abo mu muryango wa Alain Mukuralinda, inshuti, n'abo bakoranye ndetse n’abayobozi mu nzego nyinshi zitandukanye.
Rwiyemezamirimo Sina Gérard, uri mu bagize umuryango wa Mukuralinda, yavuze ko agiye kare ‘Umuryango, igihugu n'Isi yose bikimukeneye’. Bitewe n'ubutwari no gukanda igihugu byamuranze.
Alain Mukuralinda akomoka mu Karere ka Rulindo ariko yavukiye i Butare, tariki 12 Gicurasi 1970, kubera ko ababyeyi be bakoraga mu Kigo cyita ku bafite ubumuga cya HVP Gatagara.
Amashuri abanza yayize muri APE Rugunga, ayisumbuye ayiga muri St Aloys Rwamagana, mu gihe kaminuza yayisoreje mu Bubiligi mu bijyanye n’Amategeko.
Alain Mukuralinda yitabye Imana ku wa 04 Mata 2025, mu bitaro byitiriwe umwami Faisal. Akaba asize abana babiri, n’umugore we basezeranye tariki ya 6 Nzeri 2006.
Misa yo gusabira umugisha Alain Mukuralinda yayobowe na Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda.
Arkiyepiskopi Cardinal Kambanda yavuze ko Mukuralinda yaranzwe no kwizera n’ukwemera kandi byamufashije mu kuzuza inshingano yagiye akora mu bihe bitandukanye.
Yagize ati “Nyakwigendera Alain Mukuralinda, yari umuntu ufite ukwemera n'ukwizera. Ni byo byamuhaye imbaraga zo gukora inshingano yakoze. Yari umuntu ukunda abantu kubera urukundo akunda Imana.”
Cardinal Kambanda yavuze ko Mukuralinda asize umurage ukomeye wo kuba yarazamuye impano z’abato kandi zikagirira akamaro Igihugu muri rusange.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA