AMAKURU AHERUKA

Abadepite ba Zambia baje kwigira kuri bagenzi babo b'u Rwanda

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 28 Mata 2025, Abadepite bagize Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo bya Leta mu Gihugu cya Zambia, bari mu Rwanda i Kigali mu ruzinduko rw’akazi rugamije kwigira kuri gahunda zirimo iz’Inteko n’izindi nzego.


Aba badepite bo muri Zambia bakiriwe na bagenzi babo b'u Rwanda ku Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, aho ibiganiro by’impande zombi byibanze ku gusangizanya ubunararibonye mu bijyanye no gukoresha neza umutungo wa leta n'ibindi.


Basuye kandi Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, banasobanurwa amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'uko u Rwanda rwongeye kwiyubaka. 











Comments