AMAKURU AHERUKA

Urubyiruko rusaga 1,300 rwagororwaga rugiye gusubizwa iwabo

Abantu basaga 1300 biganjemo urubyiruko bari bamaze igihe bagororerwa mu Kigo Ngororamuco cya Nyamagabe, bagiye gusubizwa mu buzima busanzwe.


Bahawe amasomo y’igororamuco no kwiga imyuga igiye itandukanye ku buryo bizabafasha kwiteza imbere.


Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yabasabye abagiye kurekurwa kuzashyira mu bikorwa imyuga bize, no kugaragaza impinduka mu muryango Nyarwanda.


Muri iki gikorwa hamurikiwemo kandi bimwe mu bikorwa bakora mu gihe bamara muri iki kigo bagororwa, birimo imyuga nk’ububaji, gukora amashanyarazi, ubuhinzi ndetse no gusoma no kwandika.

Comments