Abantu basaga 1300 biganjemo urubyiruko bari bamaze igihe bagororerwa mu Kigo Ngororamuco cya Nyamagabe, bagiye gusubizwa mu buzima busanzwe.
Bahawe amasomo y’igororamuco no kwiga imyuga igiye itandukanye ku buryo bizabafasha kwiteza imbere.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yabasabye abagiye kurekurwa kuzashyira mu bikorwa imyuga bize, no kugaragaza impinduka mu muryango Nyarwanda.
Muri iki gikorwa hamurikiwemo kandi bimwe mu bikorwa bakora mu gihe bamara muri iki kigo bagororwa, birimo imyuga nk’ububaji, gukora amashanyarazi, ubuhinzi ndetse no gusoma no kwandika.
.jpg)
Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA