AMAKURU AHERUKA

U Rwanda rwirukanye Abadipolomate b'u Bubiligi ku butaka bwarwo

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Werurwe 2025, Guverinoma y'u Rwanda yamenyesheje Guverinoma y'u Bubiligi icyemezo yafashe cyo guhagarika umubano ibi bihugu byombi byari bifitanye. Aho Abadipolomate b'u Bubiligi birukanwe ku butaka bw'u Rwanda shishi itabona.


Leta y'u Rwanda yahaye igihe ntarengwa abadipolomate b'u Bubiligi, ibasaba ko baba bavuye ku butaka bw'u Rwanda bitarenze mu masaha 48 iri tangazo rikimara gusohoka.


Mu itangazo ryagiye ahabona, U Rwanda rwavuze ko bitangira gukurikizwa ako kanya. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y'uko u Rwanda rwasuzumye neza rukabona u Bubiligi bukomeje kubangama mu byiswe ubukoroni bushya.


U Bubiligi burashinjwa guhora bwangiza u Rwanda, haba mu mateka ndetse no mu gihe cy'amakimbirane arimo kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC). Bivugwa ko u Bubiligi bwagize uruhare rubi, cyane cyane mu bikorwa byakorewe u Rwanda.


Kugeza ubu, u Bubiligi burashinjwa kugira uruhare mu makimbirane yo mu karere no gusabira leta y'u Rwanda ibihano binyuze mu kurubeshyera.


Uruhare rw’amateka y’u Bubiligi mu kongera ubuhezanguni bushingiye ku moko, rwateje Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Byongeyeho kandi, u Rwanda rurega u Bubiligi kwemerera akarere kabwo gukoreshwa n'imitwe iteza imbere guhakana jenoside n'ingengabitekerezo.


U Rwanda ruvuga ko iki cyemezo kigaragaza ubushake bwo kurengera inyungu z’igihugu, icyubahiro cy’u Rwanda, n’amahame y’ubusugire, amahoro, no kubahana.


Abadipolomate bose b'Ababiligi mu Rwanda basabwe kugenda mu masaha atarenze 48. U Rwanda rwiyemeje kandi kurinda amazu n'imitungo y’ububanyi n'amahanga by’u Bubiligi, hashingiwe ku masezerano y'i Vienna.

Comments