Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Werurwe 2025, Urwego rw'Imiyoborere mu Rwanda (RGB), rwatangaje ko hashingiwe ku cyemezo cya guverinoma y’u Rwanda cyo ku ya 17 Werurwe 2025 cyo guhagarika umubano n’Ubwami bw’Ububiligi, u Rwanda rwabujije imiryango yose ikorera mu Rwanda kugira ibikorwa ifatanya n'u Bubiligi; imiryango izabirengaho ikaba izafatirwa ibihano.
Guverinoma y'u Rwanda ivuga ko imishinga iyo ari yo yose ikomeje, ndetse ifitanye isano n'u Bubiligi ihagarikwa kandi bigatangazwa uko bikwiye.
Urwego rw'Imiyoborere rutangaza ko 'nta mafaranga, inkunga, impano, cyangwa imisanzu y'amafaranga azongera kwakirwa cyangwa gutangwa ajya cyangwa ava mu Bubiligi, ibigo byabwo, na gahunda n'ibigo bibushamikiyeho'.
Mu itangazo uru Rwego rw'Imiyoborere rwashyize ahabona, rivuga ko ibirikubiyemo bigomba guhita bikurikizwa rikimara gusohoka.
RGB ikomeza ivuga ko kutubahiriza aya mategeko bishobora kuviramo umuryango guhagarikwa cyangwa kwamburwa ubuzimagatozi, hakurikijwe amategeko agenga imiryango itegamiye kuri leta, imiryango ishingiye ku myemerere, n’imishinga.


Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA