AMAKURU AHERUKA

U Bufaransa bwubuye Dosiye y'uwari umugore wa Perezida Habyarimana

Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwongeye kubura dosiye buregamo Agatha Kanziga wari umugore wa Perezida Juvenal Habyarimana, ku byaha byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.


Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Werurwe 2025, nibwo biteganyijwe ko ubutabera bw’u Bufaransa burasuzuma mu muhezo ubusabe bw’ubushinjacyaha, hagafatwa umwanzuro w’uko Agatha Kanziga yakongera kubazwa ku byaha akurikiranyweho.


Uyu mugore w'uwabayeho perezida w'u Rwanda, yahungiye mu Bufaransa nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.


Mu mwaka wa 2008 nibwo iperereza ryatangiye kumukorwaho ndetse anahatwa ibibazo ku byaha ashinjwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyibasiye inyoko muntu.


Ni nyuma y'ikirego cyari cyatanzwe n’ihuriro ry’imiryango iharanira ko abagize uruhare muri jenoside baba mu Bufaransa bagezwa imbere y’ubutabera.


Kuri ubu Agatha Kanziga w'imyaka 82 y’amavuko yahunze u Rwanda, akaba abarizwa mu gihugu cy'u Bufaransa guhera mu 1998. Muri 2022 nibwo ubutabera bw'u Bufaransa bwatangaje ko bubaye buhagaritse iperereza bwamukoragaho.


U Bufaransa bwanze kumwohereza mu Rwanda, byongeyeho bwanga no kumuha icyangombwa cy’ubuhunzi kubera ibyaha bya jenoside ashinjwa kugiramo uruhare.




Comments