Berisheba Choir igizwe n'abanyeshuri biga muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami ry'Ubuforomo n'Ububyaza i Rwamagana yasohoye amashusho y'indirimbo yiswe 'Ntacyo Nkushinja'. Ni indirimbo ivuga ibitangaza by'Imana n'impuhwe zayo zitagira akagero.
Kuri uyu wa Kane tariki 13 Werurwe 2025, nibwo amateka yanditswe, amashusho akaba yasohotse nyuma y'imyaka itatu amajwi y'indirimbo ari ku muyoboro wa YouTube 'Berisheba Choir UR Rwamagana' aho iyi kolari inyuza ibihangano byayo.
Iyi ndirimbo yishimiwe bikomeye ahanini biturutse ku butumwa bwiza buyirimo. Aho bagaruka ku kuba Imana ikomeye, ibera amaso bose ibihe byose, ikagira impuhwe n'imbabazi zihoraho hiyongereyeho n'umurava utagereranywa.
Indirimbo Ntacyo Nkushinja ihumuriza abizera Imana ko ari yo itanga amahoro, ikanaruhura abafite intimba mu mitima; bityo ko bikwiye gushima kubera ibitangaza ihora ikorera abo yaremye.
Ntacyo Nkushinja yanditswe na Niyonkuru Emmy, amajwi afatwa na Nebelo Sound na Mugisha, ni mu gihe amashusho yayo yafashwe kandi atunganywa na Ishimwe.
Abaganiriye na URUMURI MEDIA bemeza ko Berisheba Choir ifite intego yo gusakaza ubutumwa buhembura imitima y'abantu benshi bakarushaho kugarukira Imana no gukora imirimo myiza izabageza ku bugingo buhoraho.
Reba izindi ndirimbo za Berisheba Choir
Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA