AMAKURU AHERUKA

Rusizi: Barakekwaho kwiba imirizo y'inka no kuzikomeretsa

Abaturage 5 batandukanye bo mu mudugudu wa Buganzo, akagari ka  Butanda, umurenge wa Butare w'akarere ka Rusizi, batunguwe no kubyuka  bagasanga inka zabo zatemwe imirizo n'abagizi ba nabi, aho imwe yanaburiwe irengero.


Amakuru avuga ko zimwe mu nka zanatemwe amatako, bikavugwa ko abantu batanu bakekwa bahise batabwa muri yombi mu gihe iperereza rigikomeje.


Abaturage bavuga ko inka zabo zatemanywe ubugome bukomeye kuko basanze imirizo yatemwe hafi yose, aho zimwe mu kuzitema imirizo byanageze ku matako yazo.


Hari kandi imwe mu mirizo abagizi ba nabi batemaguyemo kabiri, ibice bimwe bakabitwara ibindi bakabisiga aho. Kuri ubu abaturage bakaba bafite impungenge ko inka zabo zitazakira kuko zakomerekejwe bikomeye.

Comments