AMAKURU AHERUKA

Polisi y'u Rwanda yafunze Umunya-Liberia wakubise abasekirite bo muri kaminuza

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu, yatangaje ko yataye muri yombi umunyeshuri ukomoka mu gihugu cya Liberia; ni nyuma yo gushwana n’abashinzwe umutekano wa Kaminuza ya East African University Rwanda (EAUR) yigagamo.


Ibi byabaye nyuma y’uko amashusho y’imirwano y'uyu munyeshuri n'abashinzwe umutekano asakaye ku mbuga nkoranyambaga.


Uyu munyeshuri witwa David Ikechukwu, yigaga mu mwaka wa mbere, bikavugwa ko yari amaze iminsi yarirukanwe muri Kaminuza azira imyitwarire ye idahwitse.


Biravugwa ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Werurwe 2025, ari bwo 'Ikechukwu' yagarutse kuri kaminuza yirukanwemo asaba ubufasha bwo gusubira iwabo, avuga ko yataye ibyangombwa bye. Hanyuma bamubujije kwinjira biramurakaza.


Muri uko kubuzwa kwinjira, amashusho yafashwe agaragaza abashinzwe umutekano babanza kumusunika, nawe mu kwirwanaho asunikira hasi umwe mu basekirite w'umugore wari wamubanje.


Nyuma yo guhaguruka, umusekirite w'umugore agaragara yasubiye mu mirwano, hamwe na mugenzi we barafatanya bateragura uwo munyeshuri ibipfunsi byo mu maso n'imigeri.


Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yabwiye itangazamakuru ko Ikechukwu yamaze gutabwa muri yombi, kandi bishoboka ko Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rumusubiza iwabo.


Yongeyeho ko n’abasekirite bakurikiranywe ku myitwarire bagaragaje, kuko basabwa gukora kinyamwuga.


CIP Gahonzire yavuze ko umuntu wese uri mu Rwanda asabwa kubaha amategeko, hatitawe ku gihugu akomokamo. Yanasabye kandi abakora akazi ko gucunga umutekano gukora kinyamwuga.

Comments