Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) Félix Tshisekedi, bahuriye i Doha muri Qatar mu nama yatumijwe n'Umuyobozi w'Ikirenga w'iki gihugu Tamim bin Hamad Al Thani igamije gushakira umuti ibibazo by'umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.
Uku guhura kw'aba bayobozi kubaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Werurwe 2025, nyuma y'uko Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yivugiye ko atazigera ahura na Perezida Kagame; ngo keretse nibahurira mu ijuru.
Mu mafoto yagiye ahabona, agaragaza Perezida Tshisekedi yicaranye na Perezida Kagame hamwe n'umuyobozi wa Qatar.
I Doha muri Qatar, Perezida Tshisekedi na mugenzi we Perezida Kagame bemeranyije ko umwanzuro w'inama y'abakuru b'ibihugu bya EAC na SADC yabereye i Dar es Salam usaba impande zirwana mu burasirazuba bwa RDC guhagarika imirwano ugomba kubahirizwa hadakomeje kuzamo amananiza.
Biyemeje kandi gukomeza ibi biganiro byatangijwe na Qatar kugira ngo habe haboneka amahoro arambye mu karere ibihugu byombi bibarizwamo, nk'uko biri muri gahunda z'inzira za Nairobi na Luanda, kuri ubu zahurijwe mu nzira imwe.
Yaba Perezida Kagame na Tshisekedi, bashimiye Emir wa Qatar wabakiranye urugwiro no kuba yateguye iyi nama yatanze icyizere mu mugambi wo kugarura amahoro no kubaka ahazaza hatekanye ha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n'akarere muri rusange.

Komerezaho kinywanyi
ReplyDelete