Uguterana amagambo akomeye ni kimwe mu byaranze inama yabereye mu ngoro ya Perezida wa Amerika 'White House', kuri uyu wa gatanu, hagati ya Perezida Donald Trump, na Perezida wa Ukraine, Vlodomyr Zelenskyy.
Ayo magambo akakaye yatumye haba kugira amakenga ku byerekeye imfashanyo ya Amerika ku gihugu cya Ukraine mu bikorwa byo kugarura amahoro no gushyira iherezo ku ntambara iki gihugu gihanganyemo na Putin w'Uburusiya.
Perezida Trump avuga ko Zelenskyy atigeze yerekana ko ashima bihagije imfashanyo Amerika yahaye igihugu cye, Perezida Trump, na Visi perezida we, JD Vance, bashinje Perezida wa Ukraine kuba intambamyi y’amasezerano y’amahoro.
Perezida Trump yabwiye Zelenskyy ati "Ntuhagaze neza muri iki gihe. Uri gukina n’ibishobora kubyara intambara ya gatatu y’isi yose."
Perezida Trump yavuze ko Zelensky adasa n’umuntu ushima.
Mu gusubiza Perezida Zelenskyy yavuze ko ashima Amerika n'Abanyamerika kandi ko yifuza amahoro mu gihugu cye.
Muri iyo nama, Visi Perezida wa Trump, JD Vance, na we yagaragarije Zelenskyy ko yasuzuguye Abanyamerika bamwakiriye. Amubaza niba yaba yarigeze ashima na rimwe.
Uku guterana amagambo hagati ya Perezida Volodymyr Zelenskyy, Perezida Donald Trump na Visi Perezida JD Vance, hari ababona ko umukuru w'igihugu cya Ukraine yifatiwe ku gahanga n'abamwakiriye; ibintu bidasanzwe.
Trump yabwiye Zelesnkyy ko afite guhitamo kugirana amasezano na bo cyangwa akisanga ari wenyine. Ati "Urugamba uzarurwana wenyine. Sinibaza ko azaba ari urugamba rworoshye na gato kuri wowe."
Nyuma y’uko abonanye na Perezida Zelenskyy, Perezida Trump, mu butumwa yanditse ku rubuga rwe, Truth Social, yanditse ko Zelensky ashobora kuzagaruka mu biro bye, igihe azaba yiteguye amahoro.
Perezida Trump yavuze ko yasanze Perezida Zelenskyy atiteguye amahoro. Yongeyeho ko kandi Zelenskyy atubashye Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitewe n'ukuntu yitwaye mu biro bye.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA