Kuri iki Cyumweru tariki 16 Werurwe 2025 muri BK Arena, ubwo Perezida Paul Kagame yaganiraga n’abaturage bo mu Mujyi wa Kigali muri gahunda yo kwegera abaturage, yihanangirije ibihugu by'amahanga birimo n'u Bubiligi bukomeje gushotora u Rwanda.
Perezida Kagame yibukije u Bubiligi ko bufite uruhare mu bibazo byose u Rwanda rwahuye na byo byarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n’ubu bukaba bukomeje gushaka guhungabanya u Rwanda.
Yagize ati “U Bubiligi bwishe u Rwanda bukica Abanyarwanda amateka yose arenze imyaka 30, rukajya rutugarukaho rukongera abasigaye rukabica twarabihanangirije kuva kera turaza kubihangiriza n’ubungubu.”
Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rworetswe n’ibihugu nk’u Bubiligi ariko n’ubu butaranyurwa bukomeza bucunaguza u Rwanda, buharabika, ndetse bugashaka ko rufatirwa ibihano n’ibihugu by’amahanga kubera intambara iri mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ati “Ibyago bimwe dufite ni ukuba twarakolonejwe n’agahugu gato nk’u Rwanda. Ndetse ako gahugu kagatema u Rwanda kakarucamo ibice kugira ngo rungane nkako. Ubwo ni u Bubiligi mvuga kandi ndaza kubwihanangiriza."
Yakomeje agira ati "Amateka yacu aragoye ku buryo abo wita inshuti ku ruhande rumwe baguhesha ukuboko kumwe bakakwambura bakoresheje ukundi, impamvu ni ukugira ngo ugume muri ayo, ntupfuye ntukize, baguhorane batyo. Ariko ubemereye ukarangaraho gato no gupfa ntacyo bibatwaye.”
Perezida Kagame yagaragaje kandi ko hari ibihugu byinshi bitifuriza ineza Afurika, ahubwo bishaka ko ihora mu ntambara z’urudaca, mbega igakomeza iriho kandi imeze nk'aho itariho.
Perezida Paul Kagame yaboneyeho yongera kwibutsa isi ko nta Rwanda ruri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse ko nta ruhare na ruto rwigeze rugira mu ntambara icyo gihugu gihanganyemo n'umutwe wa M23.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA