AMAKURU AHERUKA

Perezida Kagame yageneye ubutumwa bwihariye Abayisilamu basoje ukwezi gutagatifu

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yifurije Abayisilamu bo mu Rwanda no ku Isi hose umunsi mwiza wo gusoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan, aboneraho no kubasaba gukomeza indangagaciro zibaranga.


Ibi umukuru w'igihigu yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Werurwe 2025, mu butumwa yanyujije kuri X, aho yavuze ko uyu munsi ari amahirwe y’umunezero n’amahoro mu miryango, ibyishimo n’uburumbuke. 


Perezida Kagame yanditse ati “Eid Mubarak ku Bayisilamu bose mu Rwanda no ku Isi yose bizihiza Eid al-Fitr. Ndabifuriza ko uyu mwanya w’umunezero wabazanira n’abanyu mukunda amahoro, ibyishimo n’uburumbuke.”


Perezida Kagame yakomeje asaba Abayisilamu gukomeza kwimakaza indangagaciro z’ubugiraneza, ubumwe n’urukundo; dore ko ari na byo bigize igisobanuro cyo kwizihiza uyu munsi. 


Comments