AMAKURU AHERUKA

Papa Francis umaze igihe mu bitaro arataha uyu munsi

Umushumba mukuru w'idini Gatolika ku isi 'Papa Francis' wari amaze ibyumweru birenga bitanu arwaye umusonga w'ibihaha byombi araza gusezererwa mu bitaro nyuma y'uko ubuzima bwe bukomeje kuzanzamuka.


Nk'uko amakuru abivuga, Papa Francis arava mu bitaro bya Gemelli biri i Roma kuri iki cyumweru kandi akaba azakenera nibura amezi abiri yo kuruhuka i Vatican, nk'uko abaganga barimo kumuvura babitangaje.


Uyu mukambwe w'imyaka 88 yashyizwe mu bitaro tariki 14 Gashyantare 2025 afite uburwayi bukomeye bw'ibihaha byombi.


Dr Sergio Alfieri uri mu baganga barimo kumuvura yavuze ko mu byumweru bitanu bishize ubuzima bwa Papa bwari mu kaga icyo gihe cyose.


Uyu muganga yavuze ko Papa atarakira byuzuye ariko ko atagifite umusonga (pneumonia) kandi ubu yagaruye agatege.


Yagize ati "Uyu munsi tunejejwe no kumenyesha ko ejo azaba ari iwe".


Kuri iki cyumweru, Papa aratanga umugisha ari mu idirishya ry'icyumba cye ku bitaro bya Gemelli - ni bwo bwa mbere aba abonetse mu ruhame kuva yajya mu bitaro – mbere yo gusubira mu ngoro ye i Vatican.


Dr Segio Alfieri avuga ko abarwayi bafite umusonga w'ibihaha byombi batakaza ho ijwi ryabo "cyane cyane iyo bari mu zabukuru, kandi bifata igihe ngo ijwi ry'umurwayi rigaruke nk'ibisanzwe".


Ku wa gatanu, Kardinali Victor Fernandez yavuze ko "umwuka wa oxygen yari ariho wumagaje ibintu byose" ko kubera iyo mpamvu Papa "bizamusaba kongera kwiga kuvuga".


Nakomeza koroherwa nk'uko birimo kugenda, abaganga bavuga ko Papa ashobora gusubira mu kazi ke vuba bishoboka.


Vatican ivuga ko Papa yagaruye agatege mu buryo ahumeka no mu kunyeganyega.


Batangaje ko atagikoresha kumuha umwuka ngo abashe guhumeka nijoro, ahubwo ko ahabwa oxygen biciye mu kayoboro gato bacisha mu zuru. Naho ku munsi agahumeka ahanini umwuka usanzwe.


Papa Francis yabonetse rimwe gusa mu ruhame kuva yajya mu bitaro mu ifoto Vatican yatangaje mu cyumweru gishize, imugaragaza arimo gusengera muri shapeli yo kuri ibyo bitaro.


Kugeza ubu, Papa Francis amaze imyaka 12 ari umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi.


Mu buzima bwe yagiye agira uburwayi butandukanye, harimo kubagwa agace gato ku gihaha cye ubwo yari afite imyaka 21, ibituma ahora ahanganye n'uburwayi.


Comments