AMAKURU AHERUKA

Nyuma yo gushwanira mu biro, Trump yakupye inkunga yahaga Ukraine

Imyaka itatu irashize kuva Uburusiya bwibasiye igihugu cya Ukraine mu buryo bwuzuye. Guhera muri Gashyantare 2022, Uburusiya bwigaruriye hafi 20% by'ubuso bw’igihugu cya Ukraine. Kugeza mu 2024, Uburusiya bumaze gufata ubutaka bungana na kilometero kare ibihumbi bine muri Ukraine. 


Nk'uko raporo y'ikigo 'Global Conflict Tracker' ibivuga, Uburusiya bukomeje gutera ibisasu mu mijyi ya Ukraine, mu gihe Ukraine nayo ikomeje kugaba ibitero by’indege zitagira abapilote ku mato y’Uburusiya n’imodoka za gisirikare.


Intambara mu burasirazuba bwa Ukraine yatangiye mu ntangiriro za 2014 nyuma y'aho Uburusiya bwigaruriye Crimea. Mbere gato, imyigaragambyo yabereye mu murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, yamagana perezida wa Ukraine, Viktor Yanukovych ubwo yari yanze amasezerano yo kwishyira hamwe mu bukungu n’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi (EU) yahuye n’igitero gikaze n’inzego z’umutekano z’igihugu. Nyuma yaho, imyigaragambyo yariyongereye, maze Perezida Yanukovych ahunga igihugu muri Gashyantare 2014.


Kuva muri Mutarama 2022, Ukraine yakiriye inkunga ingana na miliyari 407 z'amadolari, harimo miliyari zisaga 118 zatanzwe na leta ya Trump. Ibi bikerekana uruhare simusiga rwa leta zunze ubumwe za Amerika mu gushyigikira Ukraine. by


Imirwano n'ibitero by'indege muri Ukraine byahitanye abasivili barenga 40.000, mu gihe miliyoni 4 z'abantu bimuwe aho bari batuye, naho miliyoni 6.8 zahunze Ukraine. 


Umuryango mpuzamahanga ugaragaza ko nibura abantu miliyoni 14,6 bakeneye ubufasha bwikiremwamuntu.


Kuba Uburusiya bwarafashe ibyambu byinshi byo muri Ukraine ndetse bugahagarika ibiribwa byo muri Ukraine byoherezwaga mu mahanga, byongereye ikibazo gikomeye ku isi aho ibiciro by'ibiribwa byazamutse ku kigero kidasanzwe.


Mbere y’amakimbirane, Ukraine ni cyo gihugu cyatangaga ibicuruzwa byinshi mu kigo cy'umuryango w'abibumbye gishinzwe ibiribwa ku isi (WFP), Ukraine yatangaga ubufasha bw’ibiribwa ku baturage batishoboye.


Muri Nyakanga 2022, Uburusiya na Ukraine byashyize umukono ku masezerano yo kuvana toni zirenga miliyoni makumyabiri z'ingano ku byambu bya Ukraine bigenzurwa n'Uburusiya. Mu Kwakira k'uwi mwaka, Uburusiya bwisubiyeho buhagarika igitaraganya amasezerano bwari bwagiranye na Ukraine; nyuma yo gushinja Ukraine kuyigabaho igitero cya gisirikare.


Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zabaye zihagaritse inkunga zateraga Ukraine mu bya gisirikare, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi muri White House mu kiganiro yagiranye na CBS News.


Ubuyobozi buhagarariwe na Trump buvuga ko bubaye buhagaritse iyo nkunga, kugira ngo ibanze ivugururwe bityo ibashe gutanga igisubizo mu kurangiza intambara y’Uburusiya muri Ukraine.


Leta Zunze ubumwe za Amerika ni we muterankunga nyamukuru mu bya gisirikare kuri Ukraine, inkunga igizwe n’intwaro, ibikoresho n’imari kuva Uburusiya bwayishozaho intambara mu myaka itatu ishize.


Gusubika iyo nkunga bibaye mu gihe Perezida Trump yanenze mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, kuba yaravuze ko ibyo kurangiza intambara n’Uburusiya atari ibintu bya hafi aha.


Hagati aho Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Keir Starmer, yatangaje ko gahunda ngari bafite igamije gufasha Ukraine kurangiza intambara no kurinda igihugu kuvogerwa n’Uburusiya.


Abayobozi b’Uburayi, nyuma y’inama baherutse kugirana, bavuze ko badashobora gutanga icyizere ko amahoro azagaruka muri Ukraine, hatabayeho inkunga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


Ukraine yahawe inkunga ihamye na Amerika n'ibihugu bigize Umuryango wa NATO. Icyakora, nyuma y’amatora ya Perezida w’Amerika Trump, benshi bemeza ko intambara ishobora kurangira uyu mwaka.


Trump yiyemeje guhagarika intambara amaze gutangira imirimo ye kandi yashatse guhuza amasezerano y'amahoro hagati y'Uburusiya na Ukraine. Zelenskyy we yagaragaje impungenge z’ibiganiro by’amahoro by’akataraboneka hagati y’Amerika n’Uburusiya.

Byongeyeho kandi, Kyiv ikomeje guhangayikishwa no guhagarika imfashanyo za gisirikare n’ubutabazi buturuka muri Amerika.



Comments