AMAKURU AHERUKA

Nyaruguru: RIB yafunze abayobozi b'akarere bashinjwa kubeshya no kunyereza amafaranga

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Werurwe 2025, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Ndungutse Leon, Umuyobozi w’imirimo rusange mu karere ka Nyaruguru na Amahe Arthur ushinzwe imibereho myiza muri ako karere, bombi bacyekwaho ubufatanyacyaha mu kunyereza umutungo ndetse no gukoresha inyandiko zitavugisha ukuri.


RIB ivuga ko abatawe muri yombi bakekwaho kunyereza amafaranga angana 3,308,000frw yari agenewe gukurikirana ibikorwa bya VUP mu Mirenge 12 y'Akarere ka Nyaruguru. 


Bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kibeho mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.


RIB iraburira abayobozi bafite mu nshingano zabo gucunga umutungo wa rubanda bubahiriza ibiteganywa n'amategeko kuko kunyuranya nabyo bigize ibikorwa bihanwa n’amategeko.

RIB ntiteze kudohoka ku nshingano zo gukurikirana abantu nk’abo.





Comments