AMAKURU AHERUKA

Nyarugenge-Nyakabanda: Abajura bitwaje ibyuma bakomeje kurikoroza

Mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, Abatuye mu murenge wa Nyakabanda baravuga ko bahangayikishijwe bikomeye n'ikibazo cy'umutekano muke baterwa n'insoresore zibatega zitwaje ibyuma.


Bamwe mu baturage bavuga ko izo nsoresore zambura abaturage zikanabakomeretsa.



Amakuru yizewe URUMURI MEDIA ifite, ni uko mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Werurwe 2025, ari bwo habayeho uko gukomeretsanya kudasanzwe. Bamwe mu bakomeretse bakaba bahise bajya kwa muganga.


Ibi abaturage babitangaje ubwo inzego z'umutekano zataga muri yombi bamwe mu bakoraga ubu bujura bwitwaje intwaro, ni nyuma y'uko bari bamaze guteragura ibyuma umuturage bakanamwambura.

Comments