AMAKURU AHERUKA

Nyarugenge: Muri Gereza ya Mageragere Hadutse Indwara y'Iseru

Amakuru y’iyi ndwara y’iseru muri gereza nkuru ya Nyarugenge iherereye i Mageragere mu nkengero z’Umujyi wa Kigali, yamenyekanye bwa mbere avuye ku rukiko rukuru rufite icyicaro i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge.


Ubwanditsi bw’urukiko bwabwiye Ijwi ry'Amerika dukesha iyi nkuru ko imanza zose zagombaga kuburanishwa ababuranyi bafungiwe i Mageragere zahawe andi matariki na bwo by’agateganyo kugeza igihe cyose iseru iri muri iyo gereza izaba yarandutse.


Ubwanditsi bw’urukiko rukuru bukavuga ko bugiye kuburanisha abandi bafungwa bo mu magereza iseru itaragaragaramo.

Mu bagombaga kuburana baturutse i Mageragere, ku isonga harimo Denis Kazungu ugeze ku rwego rw’ubujurire. Kazungu wakatiwe gufungwa ubuzima bwe bwose nyuma akaza kujuririra icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, aregwa uruhuri rw’ibyaha bigera ku icumi birimo ibyo kwica abantu biganjemo abakobwa yarangiza akabataba mu cyobo cyari mu nzu yabagamo mu Busanza ku Kicukiro.


Umunyamategeko umwunganira Faustin Murangwa yabwiye Ijwi ry’Amerika ko kimwe na bagenzi be bafunganywe, urubanza rwa Kazungu rwimuriwe mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka kubera Indwara y’iseru yibasiye gereza ibafunze.


Madamu Therese Kubwimana, umuvugizi w’urwego rw’imfungwa n’abagororwa mu Rwanda yemeje aya makuru y’uko gereza Nkuru ya Nyarugenge yibasiwe n’iseru kandi ko abaganga bamaze ibyumweru bigera kuri bibiri bahanganye na yo.


Umuvugizi w’urwego rw’imfungwa n’abagororwa mu Rwanda akemeza ko nyuma y’aho iyi ndwara y’iseru igaragariye muri gereza nkuru ya Nyarugenge, hari ingamba zahise zifatwa.


Jean Bosco Ntirenganya uvugira Minisiteri y'Ubuzima avuga ko nta raporo arahabwa ikubiyemo amakuru kuri iyi ndwara muri gereza ya Nyarugenge.


Umwe mu bacungagereza ukorera i Mageragere yatangaje ko abona abari barwaye iseru muri gereza bagenda barushaho gukira. Yabwiye Ijwi ry’Amerika ko gereza yabo ibarura abagera muri 20 bakirwaye.


Abafite abavandimwe babo bafungiwe i Mageragere na bo bemereye Ijwi ry'Amerika ko badaheruka kubasura ku minsi yagenywe bari basanzwe babasuriraho. Bakemeza ko ubuyobozi bwa gereza nta makuru afatika bwabahaye uretse kubabwira ko gahunda yo gusura yabaye ihagaze.


Mu ntangiro z’uku kwezi hari ku itariki ya 01/03, umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika agera mu marembo ya gereza ya Mageragere muri gahunda zisanzwe zo gusura abahafungiwe, umwe mu bacungagereza yavuze ko iyo gahunda yabaye ihagaze kuko hari “ibibazo bari gukemura” imbere muri iyo gereza.


Uretse iyi seru yagaragaye muri iyi gereza ya Mageragere, byemezwa ko kuva mu kwezi kwa 11 na magingo aya iseru yibasiye akarere ka Gisagaraga mu majyepfo y’u Rwanda. 


Umwe mu bakozi b’ibitaro bya Kibilizi byita ku barwaye Iseru mu karere ka Gisagara avuga ko hari bamwe mu barwayi bakiri mu kato. Avuga ko bahise bafata ingamba zo gukingira abatuye mu karere kose no mu nkengero zako mu mugambi wo gukumira ikwirakwira ry’iyi ndwara.


Umwe mu baganga waganiriye n'itangazamakuru asobanura ko iseru ari indwara mbi yandura byihuse kandi ikanica cyane. Akemeza ko kubera imbaraga zishyirwa mu gutanga inkingo, Iseru idakunze kugargara.


Umukozi mu nzego z’ubuvuzi avuga ko Iseru ari indwara iterwa na virusi, ikandurira mu matembabuzi binyuze mu gukoranaho kw’abantu . Uyirwaye akagaragaza ibimenyetso by’ umuriro mwinshi, uduheri umubiri wose, kuruka no gucibwamo.







Comments