Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Werurwe 2025, ahagana saa moya n’iminota 40 z’igitondo, mu kagari ka Kinyange mu murenge wa Gitega, habereye impanuka ya bisi yagonze moto ikomerekeramo abagera kuri 23 barimo 3 bakomeretse bikabije.
SP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yemeje aya makuru. Avuga ko imodoka ya Bus Youtong yavaga Nyamirambo yerekeza Nyabugogo, yageze ku Gitega igonga moto iyinyuraho iva mu gisate cy’umuhanda yarimo, igonga izindi modoka ebyiri zabisikanaga.
Polisi yemeza ko iyi mpanuka yakomerekeyemo abantu 23 barimo 3 bakomeretse bikomeye. Abakomeretse bajyanwe kuvurirwa ku bitaro bya CHUK n'ahandi hatandukanye. Ni mu gihe iperereza rigikomeje.
Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yongeye kwibutsa ko abatwara ibinyabiziga bagomba kujya bitwararika bityo bakirinda kugenda nabi mu muhanda kuko biri mu bitera impanuka.
Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA