AMAKURU AHERUKA

Nyanza: Uwaviduraga ubwiherero bw'ishuri yaguyemo ahita apfa

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Werurwe 2025, ku ishuri rya Saint Peter Igihozo riri mu murenge wa Busasamana, habereye impanuka ikomeye aho abagabo babiri baguye mu bwiherero bw’ishuri baviduraga birangira umwe ahasize ubuzima.


Amakuru avuga ko abaviduraga ubwiherero baguyemo ari uwitwa Nzabamwita Jean Claude w’imyaka 33, afatanyije na Habagusenga Minani w’imyaka 35.


Abaganiriye n'itangazamakuru bavuga ko Nzabamwita Jean Claude wahasize ubuzima ari we wabanje kugwa mu cyobo cy’ubwiherero, hanyuma Habagusenga Minani agerageza kumukuramo na we agwamo, gusa we avamo ameze nabi.


Bivugwa ko icyobo baviduraga wari umunsi wa kabiri bakividura, kuko batangiye kukividura taliki ya 10 Werurwe 2025.


Habumugisha Janvier usanzwe atekera abanyeshuri mu kigo byabereyemo, avuga ko yabonye ibyabaye; aho yumvise bataka cyane ndetse aranabatabariza umwe akurwamo akiri muzima.


Umubiri wa nyakwigendera wagejejwe mu bitaro bya Nyanza, mu gihe Minani bagwanyemo we ari kwitabwaho n’abaganga.


Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye yemeje aya makuru, avuga ko iperereza ryatangiye ngo hamenyekane uko byagenze.


Ubuyobozi busaba ibigo by’amashuri n’abandi bafite ibyobo bikeneye kuvidurwa ko bajya bakoresha imodoka zabugenewe, mu rwego rwo kwirinda impanuka zihitana ubuzima bw'abantu.

Comments