AMAKURU AHERUKA

Nyamasheke: Imodoka yagonze umunyeshuri ahita apfa

Impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa FUSO, yagonze umunyeshuri witwa Uwamahoro Valentine, wavaga ku ishuri birangira ahasize ubuzima.


Iyi mpanuka yabereye mu karere ka Nyamasheke mu muhanda Rusizi-Nyamasheke, urenze gato isantere ya Kinini mu kagari ka Rwesero Umurenge wa Kagano.


Biravugwa ko nyakwigendera yagonzwe n'imodoka kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Werurwe 2025 mu masaha y’umugoroba. Akaba yari ari kumwe na bagenzi be bavuye kwiga.


Ababonye iyi mpanuka, bavuga ko mu modoka yagonze umunyeshuri hasanzwemo urwagwa bikekwa ko shoferi na tandiboyi we bagendaga banywa.


SP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yemeje iby'iyi mpanuka, aho avuga ko yatewe n’uburangare bw’umushoferi.


Ati “Ntabwo nibura imodoka yamugonze yambuka umuhanda arimo hagati, yagenderaga ku ruhande, iyo umushoferi aza kuba atarangaye ntabwo yari kumugonga, ni uko yasatiriye inkombe z’umuhanda aho uwo mwana yagendaga.”


SP Kayigi yavuze ko bamenye amakuru avugwa ko hakunze kubera impanuka bityo ko bagiye gusuzuma niba hajya ibyapa mu rwego rwo gukumira impanuka za hato na hato.


Kuri ubu umushoferi afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kagano, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Kibogora.

Comments