AMAKURU AHERUKA

Nyagatare: Umusore yishwe na bagenzi be kubera Sim Card

Ku wa Kabiri tariki ya 18 Werurwe 2025, umusore witwa Nyakana Ally wo mudugudu wa Ntoma, mu kagari ka Bwera, mu murenge wa Matimba ho mu karere ka Nyagatare, yakubiswe na bagenzi be kugeza apfuye, bibaka bikekwa ko bapfaga Sim Card ya telefone yari yatije umwe mu bamuhitanye.


Abaturage baganiriye na BTN TV dukesha iyi nkuru, bavuga ko nyakwigendera yapfuye ubwo yari ari kurwana n'abasore bagenzi be, aho bamukubitaga bamuziza ko ari kwaka umwe muri bo Sim Card yari yaramutije.


Biravugwa ubwo bamukubitaga bagerageje kubakiza bikaba iby'ubusa kugeza ubwo ahindutse intere, hanyuma abaturage baza gutungurwa no kubona azana urufuzi ndetse n'amaraso mu mazuru; aho byaje kurangira ashizemo umwuka.


Bamwe mu baturage bagize bati "Ubundi twumvaga yaka umwe muri bo Sim Card yamuhaye noneho abandi bakamuhuriraho bamucecekesha. Twagiye kumureba dusanga ari kuzana urufuzi ndetse n'amaraso mu mazuru no mu kanwa ariko hari abagerageje kubakiza biba iby'ubusa".


Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Matimba, Uwishatse Ignace, yemeje aya makuru y'ibyabaye, ndetse avuga ko abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe batawe muri yombi kugira ngo babibazwe.


Comments