AMAKURU AHERUKA

Ngoma: Uwitonze yapfuye azize kunywa ibyuma 7 bari bamutegeye

Umuturage witwa Uwitonze uri mu kigero cy’imyaka 33 wo mu murenge wa Gashanda, akarere ka Ngoma, yategewe kunywa inzoga zizwi nk’ibyuma birindwi mu kabari, hanyuma abinyoye birangira bimuhitanye.


Ibi byabaye mu rukerera rwo ku wa 19 Werurwe 2025 mu mudugudu wa Kanyinya, akagari ka Mutsindo ho mu murenge wa Gashanda. 


Urupfu rwa Uwitonze rwatewe n’intego yo kunywa amacupa arindwi y’inzoga z'ibyuma aho uwitwa Uzaribara w’imyaka 33 yateze n’uwitwa Uwitonze mu kabari k’uwitwa Mukantwari Alice.


Biravugwa ko nyakwigendera Uwitonze bari bamushutse ko amacupa arindwi bari buyamwishyurire aramutse ayamaze.


Uwitonze ngo yazinyoye amaze icupa rya Gatanu ahita amererwa nabi, maze uwo bari bagiranye intego ahita amutwara ku kigo Nderabuzima birangira ashizemo umwuka.


Niyonagira Nathalie, uyobora akarere ka Ngoma, yavuze ko abantu bakwiye kutumva ko umushinga ari kunywa cyane byo kubategera.


Ubuyobozi buvuga kandi ko Uzaribara wari wamutegeye ngo anywe ibyuma ubu ari mu maboko y'inzego z'umutekano. 

Comments