Amakuru yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu Gatandatu, avuga ko umusore witwa Ndikubwimana Janvier yapfiriye mu modoka itwara abagenzi ya kompanyi International yari ivuye i Kigali. Byamenyekanye ubwo imodoka yari igeze muri Gare ya Musanze.
Biravugwa ko ubwo bamwe mu bagenzi imodoka yari itwaye bavagamo, batewe urujijo no kubona umwe mu basore bari bayirimo yapfuye.
Ni amakuru kandi yemejwe n'Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza.
Yagize ati: “Mu makuru twamenye tuyabwiwe na se, ni uko uwo musore yari amaze ukwezi arwariye mu bitaro bya CHUK. Bari baramubaze kubera uburwayi bwo mu nda yari amaranye iminsi”.
SP Jean Bosco Mwiseneza yongeyeho ko umusore witabye Imana yari yazerewe mu bitaro ngo ajye kurwarira mu rugo iwabo mu karere ka Rubavu.
Bikaba bishoboka ko yapfiriye mu modoka bari bateze berekeza iwabo. Ni mu gihe umubiri wa nyakwigendera wagejejwe mu buruhukiro bw'Ibitaro bya Ruhengeri.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, yemeza ko iperereza ryahise ritangira.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA