AMAKURU AHERUKA

Muhanga: Umugabo w'imyaka 75 akurikiranyweho gusambanya umwuzukuru we w'imyaka 10

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bwatangaje ko bukurikiranye umugabo w’imyaka 75 ukekwaho gusambanya umwuzuku we w’umukobwa w’imyaka 10 y’amavuko.


Inkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru, ivuga ko icyaha akurikiranyweho yagikoze ku itariki ya 27 Gashyantare 2025 mu mudugudu wa Njamena, akagari ka Kibaga, mu murenge wa Rungendabari.


Bivugwa ko mu gitondo cyo ku munsi yasambanyirijeho umwuzukuru we, uyu mwana usanzwe ubana na nyirakuru na sekuru, yavuye kuvoma asanga nyirakuru yagiye guhinga. Hanyuma sekuru aramuhamagara ngo amusange aho yari aryamye, ahageze aramusambanya.


Mu ibazwa rye, uregwa yemeye icyaha; asobanura ko yasambanyije umwuzukuru we ubwo yumvaga ashaka gukora imibonano mpuzabitsina, amuhengera avuye kuvona aramuhamagara amusanga aho yari aryamye. 


Icyaha cyo gusambanya umwana uregwa akurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 14 y’Itegeko no 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. 

Comments