Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryikuye mu biganiro byo gushaka amahoro byagombaga guhuza abayobozi baryo n'aba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Mu minsi ishize nibwo umuhuza w'impande zombi ari we Angola, yari yemeje ibyo guhura kwa M23 na Leta ya Perezida Tshisekedi.
Ibi biganiro byagombaga kubera i Luanda muri Angola, kuri uyu wa Kabiri, tariki 18 Werurwe 2025.
Mu itangazo ryo kuri uyu wa Mbere, ihuriro rya AFC/M23, ryavuze ko iki cyemezo cyatewe n'ibihano byafatiwe abayobozi baryo, ndetse rigaragaza ko hari imiryango mpuzamahanga iri kubangamira inzira igamije kugarura amahoro binyuze mu biganiro.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA