AMAKURU AHERUKA

Kirehe: Ikamyo yinjiye mu nzu yica umugore n’uruhinja rwe

 

Imodoka yo mu bwoko bw’ikamyo yari yuzuye sima iturutse ku mupaka wa Rusumo ijya i Kigali, yakoze impanuka ikomeye ubwo yarengaga umuhanda maze ikinjira mu nzu aho yahitanye umugore n’uruhinja rwe.

 

Iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Werurwe 2025, mu murenge wa Gatore w’akarere ka Kirehe.

 

Amakuru atugeraho avuga ko iyi mpanuka yabereye ahazwi nko mu makorosi ya Cyunuzi, ubwo ikamyo yagongaga inzu ebyiri zigasenyuka, hanyuma umubyeyi n’umwana we bagahita bahasiga ubuzima, ndetse na shoferi agakomereka bikabije.

 

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yemeje aya makuru, agira ati “Iyo kamyo yageze mu makorosi ya Cyunuzi irenga umuhanda igonga inzu ebyiri zirasenyuka na shoferi arakomereka ajyanwa ku bitaro bya Kirehe. Muri izo nzu, imwe yari irimo umugore n’umwana we w’uruhinja bahise bitaba Imana imirambo yajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kirehe.”

 

SP Kayigi yavuze ko iyi mpanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko n’uburangare, asaba abatwara imodoka kwirinda gutwara bananiwe, kandi bakirinda amakosa yo mu muhanda yateza impanuka.

Comments