Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha 'RIB', kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Werurwe 2025, rwatangaje ko rwafunze Mutware Francois ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Kigali na Uwimana Jean ushinzwe icungamutungo. Ni nyuma yo gufatirwa mu cyuho bakira ruswa kugira ngo uwari ufite isoko yongere arihabwe.
RIB ivuga ko aba bombi bafashwe umwe yakira amafaranga 200,000 undi yakira 100,000, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge na Rwezamenyo mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB irashimira abaturarwanda bamaze kwumva ububi bwo guhishira ruswa bagatanga amakuru kugira ngo abishora muri icyo cyaha bagezwe imbere y’ubutabera.
RIB ikomeza kwibutsa abapiganira amasoko bose kutagwa mu mutego w'ababaka indonke ahubwo bajya batanga amakuru kuribo ku gihe.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA