Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Nsengiyumva Jean Bosco wo mu karere ka Kamonyi, umurenge wa Runda, akagari ka Kagina, mu mudugudu wa Kagina, akekwaho gukubita no gukomeretsa umugore we akoresheje umupanga.
Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Werurwe 2025, aho umugabo w’imyaka 58, yatemye ibice bitandukanye by’umubiri w'umugore we birimo amaboko n’amabere.
Biravugwa ko ku bw'amahirwe umugore atapfuye, ndetse ubu akaba ari kwitabwaho n’abaganga.
SP Emmanuel Habiyaremye, uvugira Polisi y'Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo, yabwiye itangazamakuru ko uyu mugabo yatawe muri yombi, naho umugore we akaba yajyanywe mu bitaro bya Remera Rukoma kugira ngo ahabwe ubutabazi.
Yagize ati “Arakekwaho gukubita no gukomeretsa umugore we akoresheje umupanga, yafashwe ndetse afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.”
Uyu muyobozi yongeye kwibutsa abaturage ko nta n’umwe uzijandika mu byaha ngo birangirire aho, kuko Polisi ihora iri maso, yiteguye gushyikiriza amategeko uwakoze icyaha wese ngo abihanirwe by’intangarugero.

Comments
Post a Comment
Kanda ahanditse 'PUBLISH' udusangize igitekerezo cyawe.
AMATEGEKO N'AMABWIRIZA BIRAKURIKIZWA
N.B: Irinde kwandika amagambo arimo ibitutsi, gusebanya cg se kwibasira abandi.
Igitekerezo cyawe kirasuzumwa nyuma y'uko ucyohereje. Murakoze
©️URUMURI NEWS MEDIA